Uburyo bwo kumenya hakiri kare ko umwana afite uburwayi bushobora gukurizamo ubumuga n’uburyo avurwa

Ubundi iyo ibuye rigaragaye mbere ntabwo isuka yangirika ni nako buriya iyo hagaragaye uburwayi bw’umwana bwari kuzamuviramo ubumuga bukurikiranwa hakiri kare bukaba bwakira cyangwa se bukaba bwagabanuka.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya hakiri kare ko umwana yaba afite ubumuga hashyizweho imfashanyigisho ikubiyemo ubumenyi bushobora gufasha umuganga kuba yasuzuma umubyeyi akamenya niba umwana afite ikibazo cy’ubumuga kugeza umwana ageze a ku minsi 1000.

Iyi mfashanyigisho “Training manual for health provider”, irimo  uburyo bakurikirana umwana bakazatahura ko yaba afite uburwayi bushobora kumuviramo ubumuga hakiri kare, kandi iyo bigaragaye hariho uburyo bw’uko uwo mwana aherekezwa agafashwa kuvurwa ubwo bumuga hari ubushobora gukira cyangwa bukaba bwagabanuka.

Nkurayija Marcel, umukozi mu nama y’igihugu y’ abantu bafite ubumuga (NCPD) avuga ko iyi mfashanyigisho yashyizweho hagamijwe igikorwa cyo kugira ngo habeho gutahura abashobora kuzagira ubumuga hakiri kare, ibi bikaba byagufasha ko wahagarika uburemere byari kuzagira, cyane iyo biri kumwana bushobora no kuzavaho cyangwa bukagabanuka, bityo inzitizi umwana yari buzagire yabikuranye ukaba umuhaye amahirwe y’ubuzima bwe amaze gukura.

Yagize ati “ iyo mfashanyigisho yarakozwe ndetse n’abaganga batangiye guhugurwa bikaba byaratangiriye mu baganga bahugura abandi bikaba bikorwa mu bitaro by’Uturere byose, ariko bikaba bizagera no mu bigo Nderabuzima.”

Nkurayija akomeza avuga ko kubera hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika umwana akivuka, bashyizeho uburyo bubafasha kumenya uko umwana avutse ameze. Ati “, kuko iyo umwana avutse ahita yandikishirizwa kwa muganga muri iryo koranabuhanga inama y’igihugu y’ abantu bafite ubumuga (NCPD) niho yashyize ibigenderwaho bishobora gutahura abashobora kuba bavutse bafite ibimenyetso biganisha ku bumuga cyangwa banabuvukanye hagamijwe ko bazahabwa ubufasha hakiri kare kugira ngo bwa bumuga bavukanye cyangwa se ibimenyetso bavukanye by’uburwayi bishobora kubaganisha ku bumuga bikumirwe hakiri kare”.

Yakomeje avuga ko iyo uwo mwana avukanye ubumuga bamaze kumwinjiza muri rya koranabuhanga ryo kwa muganga, amaze kumwandika mu irangamimerere uwavukanye ubumuga ahita amenyekana. Kugeza ariko muri NCPD ntabwo baratangira ku bibona kuko hari uburyo burimo gutegurwa buzafasha kubarura ndetse no gushyira mu byiciro abafite ubumuga butandukanye ariryo ryitwa “Disability management information system (DMIS)”, bityo bikazahuzwa niryo ryo mu irangamimerere bandika abana bakivuka, ku buryo uzandikira umwana ku kigo nderabuzima bizahita bigera ku nama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Umubyeyi utashatse ko amazina atangazwa twise Benigne utuye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya yatubwiye ko iyo udakurikiranye umwana akiri muto bishobora kumuviramo uburwayi bwamugeza ku bumuga.

Agira ati “Ubundi ubumuga ntabwo buvurwa ariko iyo umwana wawe afite uburwayi bushobora kumuviramo kumugara bya burundu, ni byiza kubikurikirana hakiri kare kuko ashobora no gukira”.

Yakomeje avuga ko yarwaje umwana ariko ntiyabasha kumenya icyo arwaye ariko agiye kwa muganga bamubwira ko iyo amutindana byari kumuviramo kutazavuga. Yagize ati “umwana wanjye yari afite akantu munsi y’ururimi,  aho mbiboneye mujyana kwa muganga Kibagabaga bambwira ko ari intananya, baramuvura ariko bambwira ko iyo bitinda  umwana yari kuzagira ubumuga bwo kutavuga, gukurikirana umwana akivuka ndetse no mu mikurire ye bimurinda ubwo bumuga”.

Abaganga bakurikirana abagore batwite (Gynecology) bavuga ko iyo umugore yamenye ko atwite maze akajya kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere nibwo bashobora kubona ubusembwa bw’umwana akiri mu kuremwa ku buryo bashobora kumugira inama cyangwa se bakamukurikirana kugeza abyaye bityo ubwo burwayi bakaba babuvura umwana agakira.

Dr Kibibi John Karangwa umuganga w’abana mu bitaro bya la Croix du Sud aho bakunze kwita kwa Nyirinkwaya yatubwiye ko iyo umubyeyi yatangiye kuza mu gusuzumisha kwa muganga rimwe na rimwe hari igihe usanga bisa nibyakerereweho kuko ntabwo wabyita ko hakiri kare.

Agira atiUbundi buriya umwana akurikiranwa na nyina akimutwite, naho iyo yamaze kuvuka bamuzaniye abaganga bavura abana nabyo birashobora ko twamukurikirana hakaba hari ibyakemuka ariko aba yaratinze cyakora dusanze hari uburwayi afite tumuha undi muganga ushinzwe icyo kibazo tuba twamusanganye akamukurikirana kugeza bigabanutse cyangwa se bigakira neza”.

Asoza atanga inama ku babyeyi batabyarira kwa muganga ndetse nabatabasha kujya gupimisha inda zabo ngo bakurikiranwe n’abaganga bagitwite ko uburwayi bw’abana babo butamenyekana bikaba aribyo bishobora kubaviramo kuba bagira ubumuga kandi bakurikiranywe hakiri kare bihobora gukira.

Anasaba abaganga kujya bakoresha cyane iyi mfashanyigisho kuko izabafasha kuzuza inshingano zabo neza. Iyi mfashanyigisho irahari yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cyayo cya RBC), Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), UNICEF hamwe n’abandi bafatanybikorwa batandukanye

Jean Pierre@Rojaped.net

Share your thoughts