SittingVolleyball: Gisagara yisubije igikombe cyo Kwibuka

Imikino ya SittingVolleyball yo kwibuka abakinnyi ndetse n’abakunzi buyu mukino bazize Jenocide yakorewe abatutssi muri 94 ikipe ya Gisagara SittingVolleyball na Bugesera nizo zegukanye ibikombe.

Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abadepite babiri Rwaka Pierre Claver na Musoline Eugene uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.

Kapiteni w’Ikipe ya Bugesera SVC Nyirambarushimana Sandrine yashimiye abakinnyi bagenzi be ko nta rugamba ruba ruto kandi ko iki gikombe gifite byinshi kivuze kuribo.

Agira ati “Nkatwe abakinnyi iki gikombe kivuze ibintu byinshi cyane kitwibutsa abo twabuze muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 ku bahoze bakina uyu mukino, ikindi ndashimira abakinnyi bagenzi banjye kuko twashyize hamwe kugira ngo tugitwara kandi tugashimira ubuyobozi bw’Akarere budahwema kutuba hafi kuko mwabonye ko dushyigikiwe na moyer wacu wakurikiranye iyi mikino”.

Rukundo John umutoza wa Gisagara nawe byari ibyishimo kuko ni igikombe yatwaye akiri umukinnyi ndetse naho ahagarikiye gukina akaba akomeje kugitwara kandi akaba ashimira uburyo NPC Rwanda yateguye iri rushanwa.

Agira ati “Tukimara kumenya ko iri rushanwa ririho twasabye Akarere gutegura ikipe karabitwemerera ndetse dutangira imyitozo mbere kugira ngo tuzabone uko dutwara iki gikombe natwe rero mubyo twabasezeranije ni ukukijyana niyo mpamvu twakoresheje imbaraga zacu zose kugira ngo tubigereho ubu rero dushohoje ibyo twemeranijwe n’Akarere mbese iki gikombe kirajya mu bindi”.

Moyer wa Bugesera Mutabazi Richard arashimira amakipe yitabiriye imikino yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27 irushanwa ryateguwe na NPC Rwanda.

Mayer wa Bugesera Mutabazi Richard aganira na Murema Baptiste umuyobozi wa NPC Rwanda

Agira ati “Ndashimira ikipe y’Akarere kacu yegukanye igikombe itsinze andi makipe 4 bari bagihanganiye , burya kugira ubumuga ntibivuze ko udashoboye, abakobwa bacu bagaragaje ko bashoboye kandi bitegura twarabasuye mu myitozo turaganira kandi ubutumwa twabahaye byari ubusanzwe kuko niyo isanzwe itwara ibikombe byose bikinwa muri Sitting Volleyball ubwo butumwa bwari ubwo kuzana igikombe mu bindi kandi babikoze”.

Murema Jean Baptiste umuyobozi wa NPC Rwanda yatangiye ashimira amakipe yitabiriye iri rushanwa ndetse anagaruka ku mpamvu yaryo yuko mu butumwa butangwa ibyabaye bitazongera kuba ukundi buri wese abigire inshingano ye.

Agira ati “Kuba umusportif nti bihagije niyo mpamvu iri rushanwa ryongera kwibutsa buri wese ko afite uruhare rwo guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda, kandi twaboneyeho umwanya wo kwongera gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira isi”.

Nyuma yuko abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu bari basubiye mu makipe yabo kugira ngo bitegure irushanwa ryo kwibuka ubu baragomba kugaruka kugira ngo bakomeje bitegure imikino ya Olimpike izabera muri Japan mu kwezi kwa munani.

@Rojaped.com

Share your thoughts