RECOPDO muri gahunda yo kwigisha abamugariye ku rugumba gukora inkweto n’ikoranabuhanga

Umuryango w’abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga Ex Combattants and other people with disabilities Organization (RECOPDO) mu magambo ahinnye, wamuritse ibikora byayo i Kigali mu cyumweru gishije.

Rtd Lt Joseph Sabena  ni Umuyobozi w’Umuryango RECOPDO,  mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro,yabwiye Rojaped.net ko bagiye gukorera mu Karere ka Nyagatare  mu mirenge ya Karangazi, Umurenge wa Nyagatare na Rwempasha. Buri murenge uzaba ufitemo abahugurwa 20,

Rtd Lt Sabena yagize ati “Imyuga bazakora ni  imyuga umuntu wese ufite ubumuga yakora itamugoye harimo kwiga gukora inkweto ndetse n’Ikoranabuhana ICT’’.

Yagaragaje ko bagiye kwigisha imyuga ku bahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba ndetse n’abataramugariye ku rugamba binyuze mu kigo cy’Igihugu  gishinzwe guteza imbere imyuga RTB.

Umujyanama muri uyu mushinga Louis Kwizera yavuze ko uyu mushinga uzatwara akayabo kangana na Miliyoni mirongo ine n’umunani n’ibihumbi ijana na mirongo itanu n’atatu, magana atanu n’amafaranga makumyabiri n’atanu  y’u Rwanda (48,153, 525 Frs).

Hazahugurwa abanyamuryango 60 mu gihe cy’amezi 6 ku bijyanye n’Ikoranabuhanga ICT ndetse no kwiga  gukora inkweto.

Kwizera akomeza asobanura icyo bizamarira uzahugurwa agira ati ‘’Ni umuntu ushobora kugira ubumenyi bushobora  gutuma yabona akazi cyangwa akikorera akazi mu gukora inkweto’’.

Yakomoje ku ijambo rya  Perezida wa Repubulika Paul Kagame  mu nteko rusange  ya RPF-Inkotanyi, yavuze ku kibazo cyo gukora inkweto (Shoes making). Kwizera ati “Twabikoze mu buryo bwari busanzwe ariko ubu tugiye kubishyiramo ingufu kugira ngo ibyo Umukuru w’Igihugu yavuze, dutange umusanzu mu kubyubaka no kubishyira mu bikorwa’’.

Ntibyari byoroshye guhitamo abantu 60 muri 600 bashakaga kwitabira imyuga yabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Louis Kwizera yavuze ko abatumiwe bose basabwaga kuba bazi gusoma, kwandika no gukora ikizamini, abatsindiye ku  manota yo hejuru bari bafite amanota 9/10, 10/10 cyangwa se 90/100 , 100/100.

Ku bijyanye n’Icyiciro kizakurikiraho cy’amahugurwa, Umuyobozi w’Umuryango RECOPDO, Rtd Lt.Sabena yavuze ko icyiciro kizakurikiraho bizaterwa n’ubushobozi buzaboneka dore ko amafaranga barimo gukoresha ari aya leta yanyujije mu kigo cya RTB noneho uyu muryango ukabishyira mu bikorwa.

@Karenzi Christopher

Share your thoughts