Muhanga  :  Covid-19  yatumye  abafite  ubumuga   bakora  ubukorikori  babura  isoko  ry’ibyo  baboshye

Abafite ubumuga  butandukanye  bwiganjemo  ubw’ingingo  n’ubwo  mu mutwe ,  bibumbiye   muri  koperative  Tuzamurane  ikora  ububoshyi  n’ubudozi  bw’ibintu  bitandukanye.   Ubu  barasaba   ubuyobozi kubafasha  kubona  isoko  ry’ibyo  baboha,  cyangwa  bagashakirwa  ikibanza  mu isoko  cyo kubicururizamo   kuko    icyorezo cya  covid -19  cyatumye babura  aho  babigurishiriza.

Koperative Tuzamurane, ikorera  mu kagari  ka  Remera  umurenge  wa  Nyamabuye. Mu byo baboha harimo  ibiseke , imyenda yo  kwifubika, intebe  n’indi  mitako  itandukanye  iboheshwejwe  inshinge, imigwegwe, imifuka itatse  amabara  atandukanye; nyamara ubu byose nta soko ryabyo bafite.

Mukanyonga  Christine ugendera  ku mbago  kubera     ubumuga  bw’akaguru, ni we uhagarariye  iyi  koperative . Tumusanze  arimo  gukora  isuku  aho  iyi  koperative  ikorera  ikanahabika  ibyo  baboshye  mu  nzu  batijwe  n’akagari  ka  Remera. Avuga  ko  mbere  y’uko  icyorezo  cya  covid 19  kigera  mu  Rwanda , bari  basanzwe baboha, bakabona  isoko rito  bitewe n’uko  aka  karere kajyaga  kabatumira  mu mamurikagurisha  atandukanye  kabaga  kateguye.

Nyuma  yo kubona  ko  ibikorwa  byabo  bifatika,   Mukanyonga  avuga  ko  iyi  koperative  yahawe  inkunga  y’amafaranga  angana  na  miriyoni  imwe  mu kwezi  kwa mbere  uyu mwaka, maze  covid  igera  mu Rwanda  bamaze  kugura  ibikoresho  byinshi,  barakora  cyane  bagamije  kwagura  ibikorwa. Kuri  ubu  ibyo  baboshye  icyo  gihe biracyari  mu bubiko  bwabo  kuko  babiburiye  isoko. Agira  ati : “Turashima inkunga  twahawe  tukagura  ibikorwa  byacu  ariko dufite  ikibazo  cy’isoko ibyo  twakoze  byaduhezeho  kandi  niho  twakuraga  imibereho, baramutse  badushakiye aho  twajya  tubigemura  byadufasha  cyangwa  se  banaduhe  ikibanza  mu isoko  aho  abantu  bose  babona , wenda twazahabonera  abakiriya.”

Twagirimana  Jean  ufite  ubumuga  bw’akaboko  k’iburyo,  aboha  udukapu  dukunze gukoreshwa  n’abagore. Hamwe n’abandi  banyamuryango  bicaye  hanze  ku  rubaraza  rw’inyubako  bakoreramo  bahanye  intera  barimo  baraboha.

Uyu  mugabo    anavuga  ko  ari  ho  yakuraga  imibereho, none ngo ibyo  bari  baratangiye  gukora  byahise  bihagarara  kuko  batari  bemerewe  kongera  gukorera  hamwe. Leta  ngo  yongeye  ikabafasha  kubona  isoko  ry’ibyo  bakoze  byabafasha  mu mibereho  yabo.

Agira ati : “N’ubundi  Leta  ni  umubyeyi  yakongera ikadufasha tukabona  uko tugurisha  ibi  bintu  byacu, gukora  byo  turakora  tuzanakomeza  no gukora  ibindi  ariko  tudafite  isoko  ntacyo  byatumarira.”

Kuri iki kibazo  cyo  kubona  isoko  ry’aho  bacururiza , umukozi  w’Akarere  ka Muhanga  ushinzwe  abafite ubumuga  abasaba kwirwanaho bashaka isoko, nyuma yo kubona inkunga y’akarere. Ku bwe, Kamangu Samuel  avuga  ko icya mbere  kwari  ukubaha  inkunga , ngo  bagure  ibikorwa  byabo  kandi ngo  barabikoze  ahasigaye  nabo  bakwiye  kugira  uruhare  mu gushaka  isoko  ry’ibyo baboha icyakora  ngo  nibaramuka  babagaragarije ikibazo  bafite bakorerwa  ubuvugizi.

Agira  ati : “Aho  basanzwe  bakorera  ni  ku biro by’akagari  bahakoreraga  ku  buntu ,baramutse bashatse  kujya  mu isoko  ubwo  bakwishyura ubukode  bw’ikibanza  ndetse  bakanasora  cyangwa banakwandikira  inama  njyanama bagaragaza  ikibazo  bafite  ko bakiyubaka  ikaba yabasonera  bijya  bibaho  nk’amezi  6 badasora’’.

Irihose  Aimable  (ugendera  mu  igare  kubera  ubumuga  afite  bw’ingingo), ni we ukuriye   Komisiyo  y’ubukungu  mu nama  y’abafite ubumuga  mu karere  ka  Muhanga. Avuga ko  muri  rusange   amakoperative  y’ abafite  ubumuga  yagizweho ingaruka  kuko  amenshi  ngo yari  ay’abakora  ibijyanye  n’ubukorikori  kandi abaguraga  ibyo  bakora   bakaba  nabo  baramaze  igihe  badakora  kubera gahunda  ya  guma  mu rugo.

Agira  ati : “Urebye  abafite  ubumuga  bagizweho  ingaruka za  covid -19 inshuro 2, kuko  hari uwari  utunzwe n’utwo  yakoraga  turahagarara hari n’uwari utunzwe  n’undi  muntu uwo  wari umutunze  akazi  kakaba  kararangiye  kuko hari n’uwo  tujya  duhura  akambwira  ko yabuze  na 500 yo kugura agapfukamunwa.”

Mu karere  kose  ka  Muhanga  habarurwa  Koperative  23 z’abafite  ubumuga, iyi  koperative  Tuzamurane  ivuga ko yabuze  isoko  ry’ibyo baboshye  igizwe  n’abanyamuryango  13 ikaba  yaratangiye  ari  itsinda  rigizwe  n’abanyamuryango  22 abagera  ku 9  bakaba baramaze kuyisezeramo.

Rose  Mukagahizi

Share your thoughts