Inyunganirangingo z’amagare imbogamizi ku bafite ubumuga

Abantu bafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko bahangayikishwa cyane no kubona amagare bakoresha, nugize  amahirwe akaribona iyo ryangiritse kubona urimukorera cyangwa ibyuma bisimbura ibishaje biramugora cyane.

Ubwo twasuraga abafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gasura umudugudu wa Kigufi twabonanye na Uwintije Dieudonne, adusobanurira uburyo igare rye ry’inyunganirangingo ryangiritse akabura aho akura irindi kugeza ubwo yiyambaje imiryango y’abantu bafite ubumuga ngo imugoboke.

Agira ati “Dufite ikibazo gikomeye cyaya magare kuko iyo ryangiritse kubona urigukorera biba bigoye, ikindi nubwo dufite aya magare duhabwa n’abagiraneza ntaho ushobora kubona agurirwa bityo bigatuma iyo ripfuye biba bigoye kubona irindi.

Akomeza agira ati “  Nkubu iryo mfite nyuma yuko iryanjye nahawe ryangiritse bigaragara ko ari irya bana kuko iyo ndyicayemo ndaryuzura kandi ntabwo nabasha kubona irindi rinkwiriye”.

Yakomeje atubwira ko kugira igare rimwe ribunganira mu ngendo zabo biragoye kuko niyo maguru yabo, ariko iyo ufite igare rimwe iyo ryapfuye ubwo ntaho wongera kugera kuko nkuko nabivuze hejuru ubwo uhera mu rugo. Niyo mpamvu bisaba ko hagombye kuboneka amagare abiri ukagira niryo wakwifashisha mu gihe irindi ryangiritse dore ko kubona aho rikoresha biba bigoye.

Muturampunzi Dominique utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Muremure umudugudu wa Nyaburoro, afite umwana witwa Niyokwizerwa Rene ufite imyaka umunani akaba afite ubumuga bw’ingingo bwanamuviriyemo kureka ishuri kuko adafite igare ryamugeza ku ishuri.

Dominique agira ati “Umwana twamujyanaga ku ishuri tumuhetse ariko byageze aho biratunanira, kuko byatumaga nta kindi dushobora gukora mu rugo, ubu kuba nta gare ry’abafite ubumuga  afite kandi tukaba nta bushobozi dufite bwo kurimugurira, turamwihorera ubu yibera mu rugo”.

Yakomeje avuga ko bamujyanye HVP Gatagara i Gikondo bamukorera ubugororangingo nibura abasha guhagarara, ariko akaba adashobora gutera intambwe, nibwo nabo batubwiye ko ubushobozi bwabo ariho bugarukiye, hanyuma dushaka ku mujyana HVP Gatagara ya Nyanza ngo nibura abashe kuhakomereza amashuri anafashwa, ariko ubushobozi bukeya bwacu buhura na Covid-19 bituma tubyihorera.

Umubyeyi Jeanine ubarizwa mu kagari ka Shango umudugudu wa Akazi mu murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, afite umwana ufite ubumuga bukomatanije witwa Izere Mugisha Elisee ufite imyaka 13 akaba yarashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’abantu bafite ubumuga, uyu nawe aheruka mu ishuri afite imyaka umunani, ariko kuko yabuze umujyanayo nawe yarivuyemo.

Jeanine agira ati “Yarafite igare ry’inyunganirangingo riza gupfa ariko ahabwa irindi n’umushinga, ariko kugira ngo rigende risaba umuntu ufite imbaraga ngo arisunike. njyewe rero ntabwo nishoboreye.”

Avuga ko yagerageje gushaka uri mukorera. Ati “ nagerageje kubwira umuntu duturanye ukora amagare ariko nawe byaramunaniye, irya mbere ryo yageragezaga kurikora ariko iri baduhaye ryaramunaniye, nageze ku murenge nshaka kubibasobanurira mbona badashaka kunyumva mpitamo kubyihorera kuko umwana ni uwanjye ntawe musiganya”.

Umukozi w’umurenge wa Nduba ushinzwe imibereho myiza madame Joselyne Urayeneza akaba yatangiye atubwira ko mu murenge we abantu bafite ubumuga babasha kugerwaho nibyo bakeneye byose, ariko ikigendanye n’inyunganirangingo ubu dufite umufatanyabikorwa udufasha ku buryo atuba hafi cyane.

Agira ati “Ubundi kugira ngo tumenye ko hari ukeneye inyunganirangingo bituruka mu kagari no mu mudugudu batuyemo, noneho amalisiti yatugeraho tukamenya abakeneye izo nyunganirangingo, ariko tutabimenye biba ari ikibazo kuri twebwe, nkubu tuvugana hari umufatanyabikorwa wacu witwa Sunlight uzaduha amagare vuba aha, ariko kuko twari dufite umwe urikeneye byabaye ngombwa ko dusaba arindwi kugira ngo habonetse n’abandi basange tuyafite. Ubwo rero abo ntabwo twabamenye nubwo bakubwira ko baje ku murenge ariko rimwe na rimwe hari igihe batamenya aho babariza”.

Aya magare yunganira ingingo y’abantu bafite ubumuga bw’ingingo nubwo hataramenyekana aho agurirwa, ariko abayatangamo impano bavuga ko kurigura usanga rihenze cyane ku buryo kuryigondera biba bigoye usanga riri hagati y’ibihumbi 150 kugeza kuri 250. Ikindi kugeza uyu munsi kubona aho ubasha kurikoresha mu gihe ryagize ikibazo biragorana kuko nabasanzwe bakora amagare asanzwe nabo bakubwira ko hari ibyo badashoboye gukoramo.

Aba bana baretse amashuri kubera kubura inyunganirangingo birabasaba kunyura mu mudugudu ndetse no mu kagari bakiyandikisha kugira ngo bizagezwe mu murenge babashakire ubufasha bw’izi nyunganirangingo bakeneye, kuko iyo zitabonetse bigumira mu rugo kandi nkuko twabonye ko Umurenge ufite umufatanyabikorwa ubaba hafi bashobora kuzayahabwa vuba.

Jean Pierre Habimana

 

 

Share your thoughts