Integanyanyigisho n’amashuri yihariye ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe yari ikenewe

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho integanyanyigisho n’amashuri yihariye ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe, mu rwego rwo kubarinda bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo no kugwingira mu mitekerereze

Musabe Edwige uyobora umwe mu miryango yita kubana bavukanye ubumuga nk’ubu, avuga ko icyo aba bana babura ngo bajyere aho abandi bajyera ari uburezi n’ubuvuzi bujyanye n’igihe isi igezemo

Agira ati “Mu bindi bihugu bariya bana barangiza za Kaminuza, bakurikira program yitwa specialise noneho bakarangiza Kaminuza, bagasaba akazi bakanakorana na Guverinoma zigashishikariza abakoresha guha akazi umuntu ufite ubumuga, niba bashobora kubikora natwe twabishobora.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta avuga ko harimo gutekerezwa byinshi birimo n’ishuri mu kwita kuri aba bana.

Agira ati “Rishobora kurenga ishuri rimwe ariko icy’ingenzi ni ugushyiraho integanyanyigisho, uburyo boroherezwa mu kuba bakwiga, ku buryo n’undi wese yashinga iryo shuri cyangwa icyo kigo akurikije gahunda ya leta yo korohereza aba bana.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko leta irimo gutekereza uko korohereza abavukana ikibazo cy’indwara z’umutima zikomoka kuri ubu bumuga bakunze kugaragaza ko kwivuza, bibagora bitewe n’uko abaganga babaga izo ndwara bakiri bake mu Rwanda kandi imwe mu miti bakenera ikaba ihenda cyane.

Mu Rwanda buri mwaka havuka bana bafite uburwayi bwo mu bwoko bwa downsyndrom bagera ku 12,000, ababarirwa muri  kimwe cya kane cyabo baba bafite indwara y’umutima.

@Rojaped.net

Share your thoughts