Covid-19 yahungabanyije serivisi z’ibigo byita ku bafite ubumuga

Bimwe mu bigo byita ku bafite ubumuga bivuga ko serivisi zabyo zahungabanyijwe na  covid-19 kuko ubushobozi bwababanye buke kandi aribwo basabwaga byinshi birimo kurinda ababa muri ibyo bigo kutandura Covid-19.

AVEH Umurerwa ni ikigo kiri mu Karere ka Bugesera cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Cyita ku buzima bw’abana 20 umunsi ku munsi baba mu kigo kuko nta muryango bafite ndetse n’abandi 102 yitaho bari mu miryango yabo mu kubahiriza gahunda ya leta yo kurerera abana bose mu muryango.

Iki kigo cyita ku burezi bwabo,  ubuzima n’imibereho myiza yabo. Umunyana Cécile uyobora iki kigo avuga ko muri serivisi batanga iy’ubuvuzi ariyo yahungabanye cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Ibindi twagerageje kurwana nabyo birakunda ariko ku buvuzi ntibyakunze kuko dufite abana 102 twitaho bataba mu kigo. Mu bihe bya guma mu rugo rero ntitwabashije kujya kubavuza kuko hari abagombaga kajya gufata imiti ku bitaro I Ndera  no kubonana na muganga ariko ntibyakunze kubera ibyo bihe.

Usibye izi ngaruka zageze ku barwayi hari n’izageze ku buyobozi zishingiye ku bushobozi nk’uko  Umunyana Cécile akomeza abivuga.

“ Ibibazo by’ubushobozi nabyo twahuye nabyo kuko ikigo ni icy’abantu bishyize hamwe ngo bafashe abafite ubumuga. Muri iki gihe rero benshi batakaje akazi bigira ingaruka ku bufasha bageneraga ikigo.”
Avah yita ku buzima bw’abana 20 umunsi ku munsi baba mu kigo kuko nta muryango bafite ndetse n’abandi 102 yitaho bari mu miryango yabo mu kubahiriza gahunda ya leta yo kurerera abana bose mu muryango.

AVEH Umurerwa ivuga ko mu bihe bya Covid-19 abana bakomeje kubaho ubuzima basanzwe, kuko bahawe ubufasha n’akarere  ka Bugesera mu byo kurya n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD ibakorera ubuvugizi ku miryango itandukanye itari iya leta ibaha ibikoresho by’isuku byabafashije gukomeza kwirinda Covid-19.

Naho Jordan  Foundation yo iri mu mujyi wa  Kigali mu Karere ka Gasabo, yita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona. Jordan Foundation imaze imyaka itatu yita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona guhera ku myaka itatu y’amavuko ikabafasha kwiga, kuvuzwa n’imibereho myiza. Abana 20 biga amashuri y’incuke aho barererwa, naho  abandi 40 ikabishyurira amashuri abanza mu Karere ka Rwamagana no mu Karere ka Nyaruguru ahari amashuri yihariye yita ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Nacyo kivuga ko kitorohewe n’ibihe bya Covid-19 kuko yakomye mu nkokora umushinga wabo wo kubaka amashuri y’abana batabona.

Bahati Vannessa uyobora iki kigo, avuga ko amashuri yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona  bubakaga atarangiye kubera ko iki cyorezo cyatumye babura ubushobozi.

Agira ati, “Uyu mwaka twateganyaga kurangiza amashuri abanza y’abana batabona turera, ariko ntibyakunze kuko iki cyorezo cyahungabanyije ubukungu bw’abafatanyabikorwa bacu. Ubu umwaka utaha bazakomeza kubishyurira kujya kwiga hanze kandi twifuzaga ko serivisi zose bazihererwa aho barererwa iwacu.”

Usibye kuba aya mashuri yubakwaga atararangiye,  iki cyorezo kandi kizatuma nta bandi bana bashya bakirwa muri Jordan Foundation mu mwakautaha wa 2021.

Bahati ati, “Ntabwo tuzafata abana bashya uyu mwaka nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka, kuko ibyo twagombaga gukorera abo twakiriye mu ntangiriro z’uyu mwaka (2020) tutabikoze, ubwo abo twakiriye uyu mwaka nibo tuzakomeza kwitaho umwaka utaha.”

Jordan Foundation isaba leta kwita ku bigo by’abafite ubumuga ikabibuka mu gihe iri muri gahunda ziteza imbere abaturage kuko abafite ubumuga bakenera ibidasanzwe mu buzima kugira ngo bajyane n’abadafite ubumuga. Ati, “Nk’ubu hari kubakwa amashuri n’ibigo byita kubafite ubumuga byagakwiye kwibukwa nibura bakagira inyubako babyogereramo nk’aho kuryama (dortoire) amashuri n’ibindi. Kuko uko abana batabona bakomeza kutitabwaho niko ibibazo byabo byiyongera.”

Bugirimfura Rachid

Share your thoughts