Abana bafite ubumuga iyo biganye n’abandi bibafasha kuva mu bwigunge

Guha abana bafite ubumuga amahirwe yo kwigana n’abandi bibafasha kuva mu bwigunge no guhabwa akato, kuko bisanga mu bandi kandi n’abo bigana bakabibonamo.

Ubumwe Community Center ni ikigo giherereye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi. Gifite intego yo kwita ku bafite ubumuga mu ngeri zose kuko babona batumvwaga muri Sosiyete nyarwanda.

Uwajeneza Nadia ni umubyeyi urerera mu kigo cy’amashuri cy’Ubumwe Community Center, amaze kumenya ko umwanya wanjye yagize ubumuga bwo mu mutwe yumvise bimurangiriyeho kuko umutware we yumvaga ko kwitwara nabi mu baturanyi byaba ariyo mpamvu umwana yabaye gutyo, kuko yavutse ameze neza ubu bumuga yabugize nyuma.

Agira ati “Ndashimira ikigo cy’amashuri cy’Ubumwe kuko cyambaye hafi muri uko guhungabana kubera ko umwana wanjye yagize ubumuga bwo mu mutwe. Ubu ariga neza ndetse ibikenewe byose yaba ibikoresho by’ishuri no kumwigisha ni bo. Ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’amashuri Ubumwe Community Center Dusingizimana Zakaria, avuga ko ikigo cyakira abafite ubumuga n’abatabufite (Inclusive Education), mu mashuri y’incuke n’abanza. Ubu bafite abanyeshuri 763 muri bo 144 bafite ubumuga bunyuranye.

Agira ati “Kuva twatangira gahunda y’uburezi budaheza abana bafite ubumuga bagira amahirwe yo kwigana n’abandi mu ishuri ku buryo ibyo kwigunga no kwiheza bihita bimuvamo, ariko hari nirindi somo tuba dutanga kuri ba bana badafite ubumuga kuko ahita abona ko uwo mwana bigana nubwo afite ubumuga ariko afite ubushobozi, kuko abo bana bafite ubumuga babatsinda bakaba aba mbere, ibyo bigahita bihindura imyumvire yabo ko nabo bashoboye”.

Dusingizimana, akomeza avuga ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga batabaha agaciro, usanga bavuga ko ntacyo bazabamarira uretse kubarushya gusa. Ibyo bigatuma babaheza bakabahisha mu nzu ntibagere aho abandi bari, ariko nabyo ubu bikaba bicika kuko babonye ko iyo umwana akurikiranwe ashobora kugera kuri byinshi ariko afashijwe n’ababyeyi be.

Yadutangarije ko bafitanye imikoranire myiza na UNICEF kuko yabahaye ibikoresho by’isuku by’igihe kirekire kuko n’ubu bakibifite, gusa bakeneye ko habaho imikoranire irambye yabafasha cyane cyane ku barimu b’ururimi rw’amarenga ndetse n’ubugororangingo.

Uwambajimana Philomina, ni umwarimu w’ikinyarwanda mu mwaka wa mbere. Avuga ko kwigisha abana bafite ubumuga nta ngorane zirimo, kuko bagendana n’abandi muri gahunda bitewe nuko bose ubu babaye umwe kuko batangirana mu mashuri y’incuke.

Agira ati “Iyo twigisha abafite ubumuga n’abadafite ubumuga bose bagendera kuri gahunda imwe, kuko abafite ubumuga bw’ingingo ahandi bituma bakurikira neza, naho abafite ubumuga bw’uruhu tubashyira imbere kugira ngo babashe kureba neza, kandi usanga abafite ubumuga batsinda neza kurusha n’abadafite ubumuga.

Akomeza avuga ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagomba kubyakira kuko hari n’abatarabonye urubyaro kandi na bo bashima Imana.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bavuga ko kwigana n’abafite ubumuga ntacyo bibatwaye, kuko bitadindiza imyigire yabo, kandi na bo babyungukiramo iyo bize ururimi rw’amarenga, bararukoresha mu kuganira n’abafite ubumuga.

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ukurikirana abafite ubumuga (DMO), Uwamahoro Lucie, avuga ko harimo guteza imbere uburezi budaheza hashyirwaho ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga, bikaborohereza gutambukano ndetse no guhugura abarimu bazafasha abana bafite ubumuga.

Agira ati “Mu gutanga uburezi budaheza no gutanga inyigisho ku burezi butagira uwo busiga inyuma, hatangiye gushyirwaho ibikorwa remezo bizorohereza abafite ubumuga. Ndetse Ikigo cy’Ubumwe Community Center kikaba cyarabaye intangarugero mu bindi bigo ariko naho bakaba ubu bafata abana bafite ubumuga kandi bakabasha gukurikira neza amasomo yabo.”

Muri uyu mwaka w’amashuri 2020-2021 mu kigo cy’Ubumwe Community Center abana basozaga amashuri abanza bose ni 88 muri bo harimo abana batanu bafite ubumuga, harimo umwe ufite ubumuga bwo mu mutwe kandi abo bana batanu bafite ubumuga bose baratsinze bahabwa ibigo by’amashuri.

Ubumwe Community Center ni ikigo cyatangiriye mu karere ka Rubavu, kimaze kugaba amashami mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mwogo. Kimaze imyaka 11 gishinzwe, gifite abanyeshuri 763 bari mu burezi bw’incuke n’amashuri abanza (House of Children School), abiga imyuga (VCC TVET) n’ikindi cyiciro cyihariye ku bafite ubumuga bukabije  (Special Department), naho abanyeshuri 41 bakaba bafite ubumuga bwo kutumva. Abaharangije bibumbira muri Koperative bakihangira imirimo.

@Rojaped.net

Share your thoughts