Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba guhugurwa gukora indi mirimo

Mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona bagera kuri 167 uyu mubare abiganjemo ni abana bagera kuri 60% naho abakuze ni 40%, uyu muryango wa ROPDB ukaba umaze kubona icyangombwa cy’agateganyo ku rwego rw’Akarere.

Abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona barasaba ko bahugurwa kumenya kwikorera indi mirimo yose, muri make bakigishwa ubumenyi bwo gushobora kubaho, gushobora kwikorera isuku, gushobora kwigaburira, gushobora kumenya imirimo imwe n’imwe ikorwa mu rugo nko guteka ndetse n’indi yose ya ngombwa.

Uyu muryango washyizweho n’imiryango ya RUB (Ubumwe nyarwanda bw’abatabona) RNUD ( Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva) na RNADW, ariko basaba Ubumwe nyarwanda bw’abatabona ko bakomeza kubakurikirana kugeza bamaze kubona ibyangombwa.

Umuyobozi w’Abafite ubumuga bukomatanije yatangiye ashimira ababafashije kugera aho bageze kuko bamaze kugera henshi mu gihugu kugira ngo bamenye abanyamuryango babo, ariko bakaba bakomeje gushishikariza ababyeyi ndetse n’imiryango ifite abo bafite ubumuga bukomatanije ko batagomba kubahisha kuko nabo bakeneye kumenya uburenganzira bwabo.

Agira ati “Turasaba imiryango ifite abafite ubumuga bukomatanyije kutajya baheza abo bafite ubwo bumuga kutabakingirana mu mazu ahubwo bakabashyira hanze kugirango bagerweho n’izuba kuko ihezwa riracyakorwa mu miryango itandukanye byakubitana n’ikibazo cy’ubukene ugasanga ni imbogamizi ikomeye kubafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona”.

Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona Dr Donathile Kanimba avuga ko kugira ngo amenye ibimukikije nuko aba yabimenyeshejwe yabibwiwe,kuko ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga akenshi ibintu byinshi ntaba azi aho bituruka.

Agira ati “Kugira ngo amenye ibimubaho cyangwa se ibimukikije nuko aba yabimenyeshejwe niyo mpamvu rero twese nk’abanyarwanda mugihe tuvuga ngo ntihagire usigara twese tugendere hamwe nugenda gake tumusindagize kugera hahandi ashoboye gutera intambwe izo ashoboye ariko tutamusize kandi izo adashoboye ni uwacu tugomba kugendana nawe uko niko twifuza u Rwanda rwacu”.

Zimwe mu mbogamizi duhura nazo mu miryango nko kutamenya amarenga yo mu biganza tukaba dushishikariza buri wese kuba yakwiga uru rurimi rw’amarenga yo mu biganza, bityo rero turashishikariza buri wese kurwanya ihohoterwa ryakorerwa ufite ubwo bumuga bukomatanyije.

@Rojaped.com

Share your thoughts